KCCEM ibaye ubukombe

Taliki ya 26 Nzeri 2013, nibwo Ishuri rikuru ry’igisha ibijyanye n’ubukerarugendo, gucunga neza no kubungabunga ibidukijije “Kitabi College of Conservation and Environmental Management” (KCCEM) ryatashwe ku mugaragaro. mu mihango yarimo umunyababanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ubumenyingiro n’Imyuga ariwe  Albert Nsengiyumva.

Iki gikorwa cyaje gikurikira iyemererwa rya KCCEM yemewe na Minisiteri y’uburezi nk’ishuri rikuru rifite uburenganzira bwo gutanga impamyabumenyi nk’uko byanashimangiwe n’umuyobozi wa KCCEM, Bwana Richard Nasasira.

Uyu muhango wabereye ku kicaro gikuru cy’ishuri giherereye i Kitabi mu Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo. Muri rusange, KCCEM yatangiye mu mwaka wa 2006, hatangira hasanwa inyubako ishuri rizakoreramo. Izi nyubako zari zisanzwe ari iz’ikigo cya ORTPN.

Mu mateka y’ishuri, amasomo yatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, ryatangiye ritanga inyigisho z’igihe gito (shorts courses) n’iz’igihe kirekire kigera ku myaka ibiri gusa (long courses), ubu KCCEM ikaba yemerewe gutanga impamyabumenyi zo ku rwego rw’ikiciro cya kaminuza ( Diploma).

KCCEM ni ishuri riterwa inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na RDB inafite inshingano mu kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo.

Mu gutangiza iri shuri, ryatangiranye n’abanyeshuri 11. Nyuma mu mwaka wa 2011 haje abanyeshuri 14. Aba bose bakaba bari abantu bari basanzwe bakora imirimo ijyanye no kubungabunga ibidukikije mu karere u Rwanda ruherereyemo (Rwanda, Burundi,RDC, Uganda na Tanzania).

Mu mwaka wa 2015, Ishuri rigeze ku banyeshuli 60 bakurikirana amasomo yabo mu mashami atatu.

Ishuri rikomeje kwakira abanyeshuri baba boherejwe na Leta cyangwa se abaje ku bwabo bujuje ibyangombwa bisabwa umunyeshuri wa KCCEM (amanota asabwa). Iri shuri rikaba riri no kwagura inyubako zaryo ku buryo mu mwaka w’amashuri utangira muri Nzeri 2015 ishuri rizaba rishobora kwakira abanyeshuli basaga 269.

About the author