Abitegura kuzaba Abarinzi ba Pariki z’Igihugu basoje amahugurwa yabo

DSC07585

Minisitiri Sheikh Musa Fazil Harelimana ashyikiriza impamyabushobozi umunyeshuri wahize abandi

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, yasabye abitegura kuzaba Abarinzi 120 barimo abagore babiri, bitegura kuzarinda za Pariki z’igihugu, kurangwa n’uburere mboneragihugu aho gushyira imbere umushahara.

 

Rwanda Development Board “RDB” nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere, cyateguriye amahugurwa abitegura kuzaba abarinzi ba za Pariki z’igihugu. Aya mahugurwa yahawe abakobwa 2 n’abahungu 118. Abahuguwe babanje guhugurirwa muri Pariki y’Akagera ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, banakorera ingendo zitandukanye mu yandi ma Pariki y’igihugu aho bahabwaga inyigisho zikarishya ubumenyi ku kazi bahamagarirwa kuzaba bakora.

Bimaze kugaragara ko aho bakorera bagomba kuhajyana ubunyarwanda n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, Kitabi College of Conservation and Environmental Management “KCCEM”, nk’ikigo cyasabwe na RDB gushyira mu bikorwa aya mahugurwa y’aba bitegura kuzaba abakozi ba RDB, byabaye ngombwa ko yiyambaza National Itorero Commission “NIC” kugira ngo byibura mu gihe cy’icyumweru aba bahugurwa bazahabwe inyigisho z’ibanze ku muco nyarwanda n’indangagaciro nyarwanda nk’uko bigaragara kuri gahunda y’imitoreze ya NIC. Mu gihe cy’ingana n’iminsi itanu bari kumwe na NIC, Intore zahawe ubumenyi buhagije zinahabwa izina ry’ubutore “IMPARIRWAKURINDA”.

Gutangiza Itorero IMPARIRWAKURINDA byabaye kuwa mbere tariki ya 20 Nyakanga 2015, umuhango uyoborwa na Komiseri muri NIC Madamu UMURAZA Landrade.

Iri torero ryabereye mu Ishuri rya Polisi rya GISHARI kuva kuwa 20 Nyakanga, 2015, risozwa kuwa wa 24 Nyakanga, 2015.

Mu gihe cy’iminsi itanu, intore zaganirijwe ku biganiro bikurikira:

  1. INDANGAGACIRO Z’UMUCO NYARWANDA N’URUHARE RWAZO MU KWIHUTISHA ITERAMBERE:URUHARE RW’UMURINZI WA PARIKI.
  2. UMUCO WO GUKUNDA IGIHUGU
  3. URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU: URUHARE RW’UMURINZI WA PARIKI
  4. NDI UMUNYARWANDA

IMPARIRWAKURINDA zahawe impanuro binyuze mu biganiro bahawe n’abatoza b’inararibonye. Ibyo biganiro byaganishaga ku:

  • Uruhare rw’Itorero mu kubaka Ubunyarwanda
  • Gukunda Igihugu
  • Imikorere n’imyitwarire
  • Umutekano
  • Kwiteza imbere

Abarinzi ba Pariki basobanukiwe:

 

  • Inshingano zabo;
  • Imikorere n’imikoranire n’izindi nzego;
  • Gukora igenamigambi rinoze;
  • Gukora no gutoza imyitozo ngororamubiri;
  • Uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu.

 Nyuma yaho intore zasinye Imihigo y’ibyo ziyemeje kuzakora ubwo zizaba zitangiye akazi.

Iyi mihigo yasinywe hagati y’Intore ihagarariye izindi iherekejwe n’abayobozi b’amasibo, ndetse na Principal wa KCCEM Bwana Richard NASASIRA nk’uhagarariye ikigo cyateguye igikorwa cyo gutoza izi ntore.

Uwasoje iri torero ku mugaragaro ni DG muri MINALOC wari waje ahagarariye Minisitiri Kaboneka Francis wari watumiwe, akaza kutaboneka kubera indi mirimo yari yahamagariwe

ABARINZI BA ZA PARIKI Z’IGIHUGU BAKOMEJE AMAHUGURWA YABO

Ubwo Itorero ryasozaga imirimo yaryo, abitegura kuba abarinzi ba za Pariki zigihugu bakomeje amahugurwa yabo uko bisanzwe.

Bahawe ubumenyi butandukanye, igikorwa cyari cyatangiye Taliki ya 1 Kamena 2015 kigatangiririra mu Akagera cyasojwe taliki ya 31 Nyakanga 20  na Sheikh Musa Fazil Harelimana, aho yakanguriye aba bahuguwe kwitabira umurimo. Amahugurwa yabo akaba yaramaze amezi abiri.

Yababwiye ko bashyize imbere inyungu zabo akazi kaba kabananiye kuko ibyo bakora ari ibyabo cyane cyane ko bo noneho bidacunzwe neza babihomberamo ubugira kabiri.

Yagize ati “Igihe uzaba ukora akazi ka we ureba umushahara gusa utazirikana ko ibyo ukora ari ibyawe ndetse usangiye n’abandi bizaba byakunaniye[…] mugomba kumenya ko muri hano hari n’abandi bagiye mu mirimo inyuranye, umusanzu wanyu ukaba uyu ukawukora neza’’.

Bitegerejwe ko aba batozwe batangira akazi kabo ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

 

About the author