KCCEM yibutse kunshuro ya 23 Genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Kuri uyu wagatanu tariki ya 23 Kamena 2017, Ikiko cya KCCEM (Kitabi College of Conservation and Environmental Management) kibutse kunshuro ya 23 nagatatu Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho abakozi n’abanyeshuri basuye urwibutso rwa Murambi i Nyamagabe. Abatanze ibiganiro bose bahamagariraga abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gufata iyambere mukurwanya ingengabitekerezo ya Genocide kuko ari umwanzi w’ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho.

Ibiganiro byakomeje habwirwa cyane urubyiruko rw’abanyeshuri rwari aho uko urubyiruko rwakoreshejwe muguhembera no gushyira mubikorwa Genocide yakorewe abatutsi bitewe n’inyigisho mbi z’ubutegetsi bubi bwariho ariko nanone kandi urubyiruko cyane ruri mumashuri rufite imbaraga zo kubaka igihugu cyacu rutera intambwe mucy’ingabo za FPR Inkontanyi zo zabashije kurokora imbaga zigahagarika Genocide tukaba tugeze aheza tureba twese.

             Mr.  NASASIRA Richard, Umuyobozi wa KCCEM

Umuyobozi wa KCCEM Mr NASASIRA Richard yasobanuye ko impamvu n’ibigo byabayeho nyuma ya Genocide bigomba gufata umwanya wo kwibuka ari uko urubyiruko ruba ruri muri ibyobigo narwo rukeneye kumenya umateka rusobanurirwa ingaruka zo gukurikiza inama mbi zaranze ubuyobozi bwariho mugihe cya Genocide yakorewe abatutsi. Yakomeje asaba urubyiruko kwima amatwi uwabashora mukibi ahubwo bakaba umusemburo w’iterambere ry’igihugu.

Uwatanze ubuhamya warokokeye i Murambu

Umwe mubarokokeye i Murambi yahaye ubuhamya abari bateraniye aho avuga uko Genocide yatangiye muri Kitabi aho yari atuye n’umuryango we kugeza abashije kurokokera i Murambi n’ubwo bamwe m’umuryangowe batagize amahirwe yo kurokoka. Yasoje abwira cyane cyane urubyiruko ko rukwiriye kwirinda ikibi cyazanira u Rwanda amahano ahubwo bakaba abarinzi b’amahoro no guharanira iterambere muri rusange.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kitabi

Umjyobozi w’umurenge wa Kitabi wari umushyitsi mukuru, yagarutse kumateka aho yibanze ku itegurwa n’ishyirwa mubikorwa rya Genocide kuva kuri Leta yambere, iyakabiri kugeza mu 1994 ubwo yashyirwaga mubikorwa k’umugaragaro.

 

About the author